RDC: Umutwe witwaje intwaro wigaruriye imidugudu irenga icumi, utangira kwaka imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bagize Umutwe wa UPLC (Union des patriotes pour la Libération du Congo) bigaruriye imidugudu isaga icumi muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, batangira kwaka imisoro abaturage.

Ibyumweru bibiri birashize abo barwanyi bigabije utwo duce, banashyiraho imisoro, ubirenzeho bakamufatira ibyemezo bikomeye birimo kumuca amande y’umurengera nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Kuri uyu wa Mbere imiryango itari iya leta yatakambiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo bugire icyo bukora kuri iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza abaturage.

Ku ikubitiro ngo uyu mutwe washyizeho umusoro w’amafaranga 500 ya Congo (0,25 USD), wubaka bariyeri nyinshi ku buryo buri muntu uhatambuka agomba kuba yayitwaje. Byatumye nk’abakozi bemera kwishyura aya mafaranga, ariko basaba ko byajya bikorwa buri cyumweru cyangwa ku kwezi, ariko imirimo yabo ikabasha kujya mbere.

Byongeye, buri rugo rwategetswe kujya rwishyura amafaranga 500 ya Congo, ndetse buri cyumweru rugahyira amaturo ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’uwo mutwe uri mu ruhererekane rw’imitwe ya Mai Mai, uyoborwa n’uwo bakunze kwita Crocodile.

Uyu mutwe ukihagera ngo wabanje gushimuta abaturage, baza kurekurwa batanze 100.000 by’amafaranga ya Congo yo kwigura, nk’uko imiryango itari iya leta ibivuga.

Umuyobozi wa Segiteri Bapere irimo kubera ibyo byose, Kombi Nepanepa, yemeje ko barimo kunyura muri ibyo bihe, asaba inzego zibifitiye ububasha kubatabara, abo barwanyi bakamburwa intwaro maze amahoro akongera kuboneka.

Icyicaro cy'ubuyobozi bwa Teritwari ya Lubero (Ifoto ya Radio Okapi)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .