Igisirikare cya Congo cyatangaje ko abo baturage biciwe mu gace ka Mukondi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ubwo abagize uwo mutwe bateraga ako gace bagatwika inzu z’abaturage.
ADF yahoze irwanya ubutegetsi bwa Uganda, ifite ibirindiro muri Kivu y’Amajyaruguru nubwo mu minsi ishize yagiye igaba ibitero no mu zindi ntara nka Ituri.
Abaturage bose bishwe batemeshejwe imihoro, ndetse amakuru avuga ko mu bishwe harimo n’abana.
Uyu mutwe wamaze kwihuza n’indi y’iterabwoba igendera ku mahame akaze ya kisilamu, ndetse iri mu mitwe ihembera ubugizi bwa nabi mu Burasirazuba bwa Congo, ahabarizwa indi mitwe yitwaje intwaro usaga 120.
Leta zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushyiraho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari, ku muntu wese uzagaragaza ahaherereye umuyobozi wa ADF, Seka Musa Baluku.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!