Ni umutwe ukomeje kugarika ingogo, mu gihe umaze iminsi ugabwaho ibitero n’ingabo za Congo (FARDC) hamwe n’iza Uganda (UPDF), mu duce dutandukanye tw’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace (Sokola 1), Capitaine Anthony Mwalushayi, yavuze ko ingabo za leta na zo zabashije kwica abarwanyi barindwi.
Yagize ati "Umwanzi yabanje kwica abaturage bacu babarirwa mu icumi akoresheje imihoro, mu gihe yasahuraga, agenda arasa, maze aza gukangura ingabo za Leta."
Muri icyo gihe ngo zahise zica barindwi mu bari bagabye icyo gitero.
Amakuru avuga ko amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gucurasi 2022.
Capitaine Anthony Mwalushayi yavuze mu kurasa abo barwanyi, ingabo za leta zatoraguye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK47 ndetse ngo ibikorwa byo gukurikirana abarwanyi basigaye birakomeje nk’uko Radiookapi yabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!