Ibyo byago byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020 ahagana saa mbili z’ijoro ku isaha yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’agace ka Sange, Malula Rukalisha, yabwiye ibinyamakuru byo muri RDC ko umusirikare wishe abo baturage yahise acika.
Yakomeje ati "Bamwe bakomeretse cyane biza kubaviramo urupfu. Umubare w’abapfuye ni 12 barimo abagore barindwi n’abagabo batanu. Turimo kubarura abantu icyenda bakomeretse."
Amakuru yatangajwe avuga ko uwo musirikare yasaga n’uwasinze, ku buryo yarasaga umuntu wese bahuraga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!