Amakuru y’iyi nzu yahishuwe n’ikinyamakuru Africa Intelligence gitangaza inkuru zicukumbuye ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024, atera benshi kwibaza uburyo uyu Mushinjacyaha yaba yarayibonye.
Minisitiri Mutamba yasobanuye ko iperereza kuri Mvonde rizakorwa n’urwego rwa RDC rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari (IGF), urushinzwe ubutasi mu by’imari (CENAREF) n’urw’ubugenzacyaha (ANR).
Yagize ati “Hashingiwe ku busabe bwanjye, iperereza rizakorwa na IGF, CENAREF na ANR kugira ngo aya makuru ashyirweho umucyo.”
Mvonde ni Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa RDC kuva tariki ya 30 Nyakanga 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!