RDC: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yavuye mu bitaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2020 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS watangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Werurwe aribwo umurwayi wa nyuma wa Ebola yasohotse mu bitaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo bisobanuye ko muri icyo gihugu nta cyorezo cya Ebola kikiharangwa, nyuma y’umwaka n’igice gihitana ubuzima bwa benshi.

OMS yatangaje ko uwo murwayi yasohotse ameze neza mu gace ka Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo bitavuze ko icyo cyorezo cyashize burundu , OMS igaragaza ko ari intsinzi ikomeye.

Umuhuzabikorwa wa OMS muri ako gace, Mory Keita, yavuze ko abantu bakwiriye gukomeza kwigengesera.

Yagize ati “Ni amakuru meza ariko ijambo ryiza ni ugukomeza kwitonda. Ikintu tugomba gukomeza ni ukwikingiza. Dukomeje gukingira umuntu wese ushaka gukingirwa. Abaturage ba Beni bakomeze kwigengesera kugeza igihe icyorezo bitangajwe ko cyashize burundu.”

Bizatangazwa ko nta cyorezo cya Ebola kigihari nihashira iminsi 42 yikurikiranya nta muntu mushya ubonetse wanduye Ebola.

Iyo minsi yatangiye kubarwa uhereye ku wa Mbere w’iki cyumweru, kuko ari bwo umurwayi wa nyuma yasezerewe mu bitaro agataha kuri uyu wa Kabiri.

Guhera muri Kanama 2018, abantu 3440 banduye Ebola muri Congo, muri bo 2264 bishwe nayo.

Umurwayi wa nyuma wa Ebola yavuye mu bitaro muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza