00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umupolisi yarashe umunyeshuri amuziza kutambara agapfukamunwa

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Kinshasa yishwe arashwe n’umupolisi kuri uyu wa Gatandatu, amuziza ko atambaye agapfukamunwa.

Ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko uwo munyeshuri witwa Honoré Shama yishwe ubwo yari mu mukorongiro yahawe ku ishuri, wo gufata amashusho mu bijyanye no gusetsa (comédie).

Ni umunyeshuri wigaga mu ishami ry’indimi muri Kaminuza ya Kinshasa. Abanyeshuri bagenze be, batangaje ko yishwe arashwe ubwo umupolisi yamutegekaga kwambara agapfukamunwa atarangije ibyo yakoraga, undi akabyanga, amubwira ko bitajyanye n’umukoro arimo.

Ngo byarakaje uwo mupolisi wari witeguye ko amuha amafaranga ya ruswa akamureka, niko guhita amumishaho amasasu aramuhitana.

Kwambara agapfukamunwa muri Congo ni itegeko mu ruhame, utabikoze acibwa ibihumbi icumi by’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, hafi ibihumbi bitanu by’amanyarwanda.

Guhera muri Werurwe 2020, Congo imaze kubonekamo abarwayi ba Covid-19 47 786 barimo 1 021 bapfuye.

Umupolisi yarashe umunyeshuri amuziza ko atambaye agapfukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .