RDC: Umunyamakuru warwanyaga Ebola yishwe, inzu ye iratwikwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoraga ubukangurambaga bugamije guhashya Ebola yishwe n’abantu bataramenyakana, urugo rwe ruratwikwa.

Igisirikare cyatangaje ko abantu batazwi bateye urugo rwa Papy Mumbere Mahamba mu Ntara ya Ituri, baramwica bakomeretsa umugore we ndetse inzu yabo iratwika.

Congo imaze igihe yibasiwe n’icyorezo cya Ebola kimaze guhitana imbaga. Abakora mu rwego rw’ubuzima mu guhashya icyo cyorezo bagiye bahohoterwa kenshi n’abaturage cyangwa imitwe yitwaje intwaro.

Uko guhohoterwa ku ruhande rw’abaturage guturuka ku myumvire y’abaturage bumva ko Ebola itabaho, ko ahubwo yazanywe n’abazungu n’abandi bakozi b’urwego rw’ubuzima kugira ngo babone uko bahembwa neza.

Umunyamakuru Mahamba yari afite ikiganiro kirwanya Ebola cyacaga kuri radiyo y’abaturage Radio Lwemba muri Ituri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Mahamba yishwe atewe ibyuma.

Guhera muri Kanama 2018, Ebola muri Congo imaze guhitana abasaga 2000, mu bantu 3000 bayanduye nkuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ribitangaza.

Abakora mu rwego rw’ubuzima mu guhashya Ebola muri Congo bagiye bahohoterwa kenshi n’abaturage cyangwa imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza