00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umudepite yatabarije abasirikare bari ku rugamba abasabira ibisuguti

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 June 2022 saa 05:27
Yasuwe :

Umudepite witwa Olive Mudekereza yasabye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugoboka ingabo za FARDC ziri ku rugamba zihanganye n’umutwe wa M23 mu bice bya Rutshuru, babagenera ibyo kurya.

Uyu mudepite ahagarariye agace ka Walungu mu Nteko Ishinga Amategeko. Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ati “Turashishikariza gutera ingabo mu bitugu igisirikare cyacu, FARDC kugira ngo irengere ubusugire bw’igihugu cyacu cyane cyane mu Burasirazuba bwacyo.”

Mudekereza yasabye abaturage gutanga umusanzu wabo kugira ngo aba basirikare babone ibyo kurya n’uburyo bwo kubaho.

Ati “Nibura buri mudepite atange nubwo ryaba ifaranga rimwe, amadolari 100 $ se cyangwa ikindi kintu ku ngabo zacu. Nibura abaturage bacu batange ikarito y’amazi cyangwa ibisuguti. Twishyire hamwe tugaragarize ingabo zacu ko tuziri inyuma.”

Ntabwo ari ubwa mbere havuzwe ikibazo cy’ibura ry’ibyo kurya mu ngabo za FARDC cyane ko no mu kwezi gushize na none amajwi asaba abaturage kwitanga ngo haboneke ibyo kurya yari yumvikanye ku bwinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .