Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bireberera ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu byatangaje ko mu 2020 muri Congo hishwe abasivile 2500 biganjemo abaguye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuryango w’Ababibumye watangaje ko kimwe cya gatatu cy’aba basivile bishwe n’umutwe witwaje intwaro utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Allied Democratic Forces (ADF).
Kuva ingabo za Leta ya Congo, FARDC zahagarukira kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ADF yakajije ibikorwa byayo bihutaza abaturage ndetse rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bwabo.
Hashize imyaka myinshi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarabaye nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL yasize ikoze Jenoside mu Rwanda. Iyi mitwe igira uruhare mu bikorwa by’umutekano muke ukunze kuranga u Burasirazuba bwa Congo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!