RDC: Tshisekedi yahuye na Jean Pierre Bemba, mu biganiro bigamije kunga ubumwe n’abatavuga rumwe na Leta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mu biro bye Jean Pierre Bemba w’ishyaka Mouvement de Libération du Congo (MLC) mu biganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo bihari no kunga ubumwe n’abatavuga rumwe na Leta.

Nibyo biganiro bihuje aba bagabo bombi nyuma y’uko Tshisekedi atorewe kuyobora Congo.

Bemba yinjiye mu biro bya Tshisekedi aherekejwe na François Beya, Umujyanama wihariye wa Tshisekedi mu by’umutekano.

Ibi biganiro bya politiki byatangijwe na Tshisekedi mu byumweru bishize, bigamije gutsura umubano n’andi mashyaka atavuga rumwe na we ngo bakore ihuriro rikomeye ribasha guhangana n’igututu cy’ihuriro FCC rya Joseph Kabila.

Bemba yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro byagenze neza, kandi ko bashyigikiye ibiganiro buhuza abanye-Congo bose.

Moïse Katumbi ni umwe mu banyapolitiki bagize ihuriro Lamuka bemeye ku ikubitiro kwinjira muri ibyo biganiro byatangijwe na Tshisekedi. Katumbi azahura na Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu.

Abandi bayobozi bagize Lamuka barimo Adolphe Muzito na Martin Fayulu, ntacyo baratangaza ku kuba bazitabira ibyo biganiro cyangwa batazabyitabira.

Kuva yarekurwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu 2018, agatanga kandidatire mu matora ya Perezida igateshwa agaciro, Bemba yabaye nk’uwitaje gato ibya politiki.

Jeun e Afrique yatangaje ko yari arajwe ishinga no gusana ishyaka rye ryari ryarashegeshwe n’imyaka icumi yamaze mu buroko.

Umwe mu barwanashyaka ba MLC, yavuze ko nubwo Jean Pierre Bemba hari ibyo batumvikanyeho guhera mu 2019, bafite ibindi byinshi bahuriyeho birimo kuba bose barwanya Joseph Kabila.

Kwihuza kwa Tshisekedi n’abo batavuga rumwe bo muri Lamuka bifite icyo bivuze ku matora ateganyijwe mu 2023, kuko asa nk’uwatakaje imbaraga nyuma yo gushwana na Vital Kamerhe bari bafatanyije mu matora ya 2018.

Bemba yahuye na Tshisekedi nyuma y'imyaka ibiri amashyaka yabo atavuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .