Ku wa 26 Mutarama 2025, umutwe wa M23 wafashe Goma, unatangaza ko mu gihe imirwano idahagaze ngo hashyirwe ingufu mu biganiro uzakomeza ukagera n’i Kinshasa.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Gashyantare 2025, Perezida Félix Tshisekedi yatumyeho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe n’uwa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde ngo bategure inteko rusange idasanzwe yiga ku ifatwa rya Goma.
Ni nyuma y’uko iki gihugu cyagiye gisaba amahanga gufatira ibihano u Rwanda gishija gufasha M23, ariko bigasa no guta inyuma ya Huye.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragaza ko kuruhuza n’ibibazo bya M23, ari ukwihunza inshingano kwa Perezida Tshisekedi.
Radio Okapi yanditse ko bitewe n’uburemere bw’ibiri ku murongo w’ibyigwa, inteko rusange idasanzwe iterana kuri uyu wa 4 Gashyantare 2025 iba mu muhezo.
Umwanditsi w’umutwe w’Abadepite, Jacques Djoli, yavuze ko inteko rusange igamije kureba uburyo igihugu cyasohoka mu ntambara n’amahoro akagaruka mu Burasirazuba bw’igihugu.
Abadepite basabwe gutanga ibitekerezo byaba mu nzira za politike n’iza dipolomasi bishobora kuvamo umuti w’intambara zayogoje Kivu y’Amajyaruguru.
Hashize imyaka irenga itatu intambara mu Burasirazuba bwa RDC yubuye, ubwo umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda wongeraga gufata intwaro kubera benewabo bicwaga, batwikirwa abandi bagahunga.
RDC ifite impunzi ibihumbi amagana ziri mu karere zahunze kwicwa zizira uko zaremwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!