00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Sosiyete Civil yatangiye gushyira igitutu kuri FARDC ngo yambure M23 ibice yigaruriye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 9 August 2024 saa 10:40
Yasuwe :

Ihuriro ry’Imirango itegamiye kuri Leta rikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ryatangiye kotsa igitutu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo zigabe ibitero mu bice M23 yigaruriye.

Itangazo iri huriro ryasohoye tariki 7 Kanama 2024 rigaragaza ko hari ibice M23 yigaruriye mu gihe hari harasabwe agahenge kamaze icyumweru hagati ya tariki 24 kugeza 31 Nyakanga 2024 , kari kagamije korohereza imiryango mpuzamahanga itanga ubutabazi ngo ibashe gufasha abahungiye mu bice bitandukanye.

Perezida w’iri huriro John Banyene yavuze ko “tumaze kubona uburyo M23 ikomeje gufata ibice bitandukanye, abagize sosiyete sivile turasaba Umukuru w’Igihugu guhagarika iby’agahenge kamaze igihe gashyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe rwa FARDC rwonyine no gutegeka ko hatangira ibitero bigamije kugaruza ibice byigaruriwe n’umwanzi.”

Iri tangazo risohotse mu gihe ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo n’indi mitwe bamaze iminsi bagaba ibitero ariko bikarangira bahunze ibice bari barimo bigafatwa na M23.

Radio Okapi yanditse ko M23 yigaruriye ibice bya Kahira muri teritwari ya Masisi, Nkwenda, Kisharo, Nyamilima-Ishasha na Nyakakoma muri teritwari ya Rutshuru mu gihe hari haratangajwe agahenge, nyamara habaga yabaye imirwano n’ingabo za Leta.

Perezida Tshisekedi ubwo yari yaragiye kwivuza umugongo mu Bubiligi yavuze ko adateze kugirana ibiganiro na M23.

RDC imaze iminsi mike itangije gahunda ya ‘Tous pour la Patrie’ ihamagarira abantu bose guhaguruka bakarwana intambara FARDC n’indi mitwe bafatanyije bahanganyemo n’umutwe wa M23

Mu ntambara ingabo za FARDC zihanganyemo na M23 hari aho bigera zigakuramo akazo karenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .