Aba baturage na bamwe mu banyapolitiki bashaka ko Inteko Ishinga Amategeko ishyiraho itegeko ry’amatora ryumvikanyweho na bose, rikaba ari ryo rizagenga ay’umwaka utaha.
Impaka nyinshi mu itegeko ry’amatora zerekeye imashini itora, aho kuri bamwe ari imashini yiba amajwi mu gihe abandi bavuga ko yibeshya. Hari kandi ikibazo cyo gutegura amakarita y’amatora no gushushanya imipaka y’ubuyobozi, kugena iyubahirizwa rya 30% by’abagore bajya kuri lisiti y’abatorwa n’ibindi.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, abapolisi bageze ahagombaga kubera imyigaragambyo mbere y’uko abaturage bahagera. Ibi bituma batabasha kwinjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuko amarembo yose yinjira yari arinzwe na polisi.
Ibi kandi byakozwe kuri Stade de Martyr, kuko hashyizwe abapolisi bo kubuza abayoboke b’imitwe ya politiki kugera ku Nteko Ishinga Amategeko.
Umuyobozi wa Polisi i Kinshasa, Sylvano Kasongo Kitenge, yavuze ko Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso kuko abigaragambya bari batangiye kwerekana ibikorwa by’urugomo.
Yavuze ko bangije imodoka z’abandi ariko bamwe bakomeretse abandi bakananirwa guhumeka kubera iyo myuka. Icyakora ngo ntawapfuye mu bagera kuri 200 bari bateguye kwigaragambya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!