Jeanine Mabunda wo mu ishyaka rya Joseph Kabila yari amaze igihe yinubirwa n’abo mu mpuzamashyaka ya Tshisekedi gufatanya n’abadepite baturuka mu ishyaka rimwe bakitambika imigambi ya Tshisekedi.
Mu badepite 483 batoye, 281 bemeje ko akurwaho, nkuko Radiookapi yabitangaje.
Umwuka mubi hagati ya CASH na FCC warushijeho gukra amuri iki cyumweru kuko mu bihe bitandukanye abadepite bagaragaye barwanira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Ikurwaho rya Mabunda ni intsinzi kuri Tshisekedi kuko benshi u badepite bagiye ku ruhande rwe.
Nyuma yo kweguza Mabunda, ubu Tshisekedi yemerewe gutoresha undi muyobozi w’inteko uzamworohereza gushyira mu bikorwa gahunda ze. Mubyo ashyize imbere harimo kuvanaho Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilunkamba, agashyiraho indi yiganjemo abambari be.
Tshisekedi yatangaje ko agiye gushyiraho umuntu uzamufasha gushakisha ubumwe n’andi mashyaka ari mu Nteko, bakagira ubwiganze buruta ubw’impuzamashyaka ya Kabila kugira ngo bimworohereze gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!