00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Pariki ya Salonga yakuwe ku rutonde rw’izugarijwe ku Isi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Parike y’Igihugu ya Salongo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakuwe ku rutonde rw’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rwa pariki ziri mu byago zishobora kwangirika ku Isi.

UNESCO ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yashimiye Congo ko pariki yayo yabashije kuva ku rutonde rw’Isi rw’imitungo kamere iri mu byago byo kuzimira ku Isi.

Mu kiganiro n’abanyamukuru cyabereye i Kinshasa, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije muri Congo ICCN, Wilunga, yavuze ko kuba iyi pariki yakuwe kuri uru rutonde, bisobanuye byinshi kandi ko bizagira umumaro cyane mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Parike y’Igihugu ya Salonga ni imwe mu mapariki manini muri Afurika ikaba ifite ubuso bungana na kilometero 36 000.

Icumbikiye inguge z’umukara zizwi nka bonobo apes ziboneka hake ku isi, ndetse ivugwaho kuba ibarizwamo 40 % by’iziri ku isi hose.

Iyi pariki yashinzwe mu 1970 kubwa Mobutu Sese Seko . Guhera mu 1984 nibwo yatangiye gufatwa nk’iri mu byago.

Pariki ya Salonga ni imwe mu zifite umwihariko ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .