RDC: OMS ihangayikishijwe n’ubwiyongere bwa Ebola mu ntara ya Equateur

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Ebola mu ntara ya Equateur muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tariki ya 1 Kamena 2020 nibwo hatangajwe ko Ebola ari icyorezo kibasiye Equateur. Hamaze kubarurwa abantu 57 banduye barimo 22 bapfuye na 16 bapfuye mu bice bitandatu by’iyo ntara.

Ni imibare myinshi ugereranyije n’iyari yahabonetse mu mwaka wa 2018 ubwo icyo cyorezo cyibasiraga Congo.

Nubwo hari abantu 12 000 bamaze gukingirwa, abakora mu rwego rw’ubuzima bavuga ko bafite impungenge kubera ibikoresho bike mu mavuriro byo kwita ku barwayi baramuka bagaragayeho ubwandu.

Gervais Folefack umukozi wa OMS muri RDC, yabwiye RFI ko batewe impungenge nuko Ebola iri kugaragara mu bice bigoye kugeramo no kuba igihugu gihanganye n’ibyorezo bitandukanye ku buryo kubona amikoro yo guhangana nabyo byose bigoye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .