RDC na Zambia byitabaje impuguke nyuma y’iminsi birebana ay’ingwe bipfa imipaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Impuguke za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Zambia, zirimo gushinga imbago ku mupaka utandukanya ibi bihugu byombi, nyuma y’iminsi birebana ay’ingwe bishinjanya kuvogera umupaka bihuriyeho.

Izi mpuguke zitabajwe zigomba kugaragaza neza imipaka itandukanya ibi bihugu, yakunze kuba isoko y’amakimbirane guhera muri Werurwe, mu gace ka Moliro, muri teritwari ya Pweto.

Muri Gicurasi bwo byatangajwe ko ingabo za Zambia zimaze amezi abiri zinjiye ku butaka bwa RDC mu gace ka Moliro, gaherereye mu Ntara ya Tanganyika.

Kunoza ibijyanye n’imipaka ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama iheruka kuba, yahuje ibihugu byombi haganirwa ku mutekano nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Ntara ya Tanganyika, Dieudonné Kamona Yumba, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu ko itsinda ry’abahanga ririmo gukurikirana iki kibazo.

Ati "Itsinda ry’inzobere za guverinoma yo ku rwego rw’igihugu ririmo gukora ubukangurambaga no gushyiraho imbago z’imipaka, ku bufatanye n’impuguke zo muri Zambia."

Yavuze ko bizeye ko amahoro azagaruka muri ako gace kegereye umupaka, ndetse n’umutekano w’igihugu ukarushaho gusugira.

Ingabo za Zambia zakunze gushinjwa kuvogera ubutaka bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .