Iyi nama yatangiye tariki ya 4 Nzeri 2024 yaberaga mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu burasirazuba bwa RDC.
Abahagarariye guverinoma z’ibihugu byombi bagaragaje ko bikwiye ko umupaka ureshya n’ibilometero 71 uva ku kirunga cya Sabyinyo ukagera muri Pariki ya Bwindi usiburwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.
Inzobere muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC, Vangu Mabyala, yasobanuye ko we na bagenzi be bateganyaga no kwemeza amafaranga akenewe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Yagize ati “Icyo iyi nama igamije ni ukwemeza ingengo y’imari ikenewe mu mirimo yo guca umupaka kugira ngo imirongo izacibwa ku butaka izabe igaragara neza.”
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje kuri uyu wa 9 Nzeri, abahagarariye ibi bihugu byombi bemeje iyi ngengo y’imari ariko umubare w’amafaranga ayigize ntabwo wamenyekanye.
Mbere y’uko uyu mushinga utangira gushyirwa mu bikorwa, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Yoweri Museveni wa Uganda bazashyikirizwa imyanzuro yafatiwe muri iyi nama kugira ngo bayemeze.
Guverinoma z’ibihugu byombi zihuriye mu biganiro byiga kuri uyu mupaka nyuma y’aho mu mwaka ushize bamwe mu Banye-Congo bashinje Uganda kwimura imbago, ikagenzura ubutaka bw’igihugu cyabo, nubwo yabihakanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!