00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Mu minsi ine, ADF yishe abaturage 72 muri Beni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 June 2024 saa 04:41
Yasuwe :

Kuva kuwa kabiri kugeza kuwa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 72 mu gace ka Beni gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitero ADF yagabye igitero mu gace ka Masala, yica abasivile 42. Ni mu gihe mu minsi ine yari yabanje yari yishe abandi 30 mu duce dutandukanye.

Muri ibyo bitero kandi hatwitswe inzu nyinshi z’abaturage, abafite ibinyabiziga nka moto biribwa.

Radiookapi yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’iza Uganda (UPDF) bageze aho ubwicanyi bwabereye kuri uyu wa Gatandatu.

Nibura guhera muri Gicurasi uyu mwaka, abaturage 123 ba Beni bishwe na ADF.

Abantu basaga 70 bamaze kwicwa muri Beni mu minsi ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .