RDC: Moïse Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu mu 2016, Moïse Katumbi, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, urukiko rusesa imanza rwamukuriyeho igihano yari yarakatiwe.

Moïse Katumbi yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo muri Girasi mu 2016, nyuma aza kujya mu Bibiligi kubera impamvu z’ubizima bwe butari bumeze neza. Mu kwezi kwa gatandatu uwo mwaka nibwo yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Urukiko rwa Kamalondo i Lubumbashi rwamukatiye iki gifungo nyuma yo gushinjwa kubohoza ndetse akagurisha inzu y’Umugereki Alexandros Stoupis. Yashinjwaga kandi kwinjiza abacanshuro b’abanyamahanga mu gihugu no gutunga ubwenegihugu bw’u Butaliyani kandi bitemewe.

Iki gihano cyatumye Moïse Katumbi w’imyaka 54 atiyamamaza mu matora ya Perezida wa Congo Kinshasa yabaye tariki ya 30 Ukuboza 2018 n’ubwo ibyaha yeragwaga byose yabihakanaga ndetse yanabujijwe kwinjira mu gihugu.

Uyu muherwe ufite ikipe ikomeye muri Congo Kinshasa no ku mugabane wa Afurika, TP Mazembe, yahisemo gushyigikira Martin Fayulu utaravugaga rumwe n’ubutegetsi ariko na we yatsinzwe amatora.

Umuvugizi we, Olivier Kamitatu, yavuze ko gukurirwaho iki gifungo kwa Moïse Katumbi bigaragaza ko noneho muri RDC hashobora kuba hagiye kugaruka ubwigenge mu butabera, bityo nta mpamvu yatuma Katumbi aguma mu buhungiro.

Moise Katumbi ashobora gusubira muri RDC mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza