Ni umwanzuro uha amahirwe Perezida Felix Tshisekedi wo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gushwana n’impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida.
Benshi mu badepite bitabiriye uwo muhango ni abo mu ihuriro rishya Union sacrée riherutse gushingwa na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo kugira ubwiganze mu nteko akigaranzura FCC.
Muri uwo muhango, abadepite ba FCC ntabwo bahagaragaye nubwo bitabujije umwanzuro gutorwa.
Ilunkamba na Guverinoma ye baterewe icyizere bashinjwa ubushobozi buke. Ntabwo abadepite babanje kuganira kuri iyo ngingo mbere yo kuyitorera, nkuko Radio Okapi yabitangaje.
Mu badepite 382 bari bitabiriye, 333 nibo batoye bemera uwo mwanzuro wo gutera icyizere Guverinoma.
Ilunkamba nyuma yo gutererwa icyizere, afite amasaha 24 yo kuba yagejeje ubwegure bwe kuri Perezida Tshisekedi.
Kwegura kwa Ilunkamba ni intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y’igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yari aherutse gushinja ihuriro FCC na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo muri FCC, kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.
Gutera icyizere Ilunkamba kandi bishobora gushyira iherezo ku buhangange bwa Joseph Kabila mu miyoborere ya Congo, kuko yari agifite imbaraga zikomeye muri Guverinoma no mu Nteko, bigatuma imyanzuro adashaka idatambuka, ibintu byahoraga bisaba Tshisekedi kwigengesera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!