RDC: Minisitiri w’Intebe agiye gutangaza guverinoma nyuma y’amezi arindwi Perezida arahiye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 20 Kanama 2019 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ilunga Ilunkamba yatangaje ko mu minsi ibiri cyangwa itatu iri imbere, aza gutangaza guverinoma nshya nyuma y’amezi arindwi Perezida Felix-Antoine Tshisekedi arahiye.

Guverinoma igiye gushyirwaho nyuma y’ibigano Ilunga Ilunkamba yagiranye na Perezida Felix-Antoine Tshisekedi kuri uyu wa Mbere.

Radio Okapi yatangaje ko tariki 13 uku Kwezi, itangazamakuru rya leta ryari ryatangaje ko Minisitiri w’Intebe Ilunga yagombaga kubanza gukora urutonde rw’agateganyo rw’abazajya muri guverinoma, mbere y’uko arutanga kwa Perezida wa Repubulika.

Uru rutonde ngo rugomba kugaragaramo uburinganire mu bice byose bigize iki gihugu, ndetse rukaba rwubahirije uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe byabahuje ku busabe bw’umukuru w’igihugu.

Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi yagiye agirana ibiganiro na Joseph Kabila yasimbuye, ibi biganiro byagiye byibanda ku gushyiraho guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandukanye muri iki gihugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Dr Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’amezi ane Perezida Félix Tshisekedi n’uwo yasimbuye Joseph Kabila baganira ku ugomba kuyobora Guverinoma.

Dr Ilunkamba akomoka mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila.

Guverinoma igiye gushyirwaho nyuma y’ibigano Ilunga Ilunkamba yagiranye na Perezida Felix-Antoine Tshisekedi kuri uyu wa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza