00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Miliyoni 16 z’amadolari zigiye gushorwa mu gucyura ’iryinyo’ rya Lumumba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Kamena 2021 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwayo ku nshuro ya 61, leta yokejwe igitutu kubera akayabo ka miliyoni 16 z’amadolari zigiye gukoreshwa mu gutahukana ‘iryinyo’ rya Patrice Lumumba, umwe mu babaye impiririmbanyi z’ubwo bwigenge.

Guverinoma igiye gusohora ayo mafaranga mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, byatumye benshi bifatira ku gahanga ubutegetsi.

Igikorwa nk’iki bamwe bagifata nk’igitutsi ku muntu w’intwari waharaniye ubwigenge bw’abaturage be ariko ubu bakaba batsikamiwe n’ubukene.

Abasesenguzi bavuga ko ako kayabo kari gakwiye gushorwa mu mishinga y’amajyambere nko gukwirakwiza amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi byabaye ingume mu duce dutandukanye twa Kinshasa.

Umwe mu bayoboye umuryango udaharanira inyungu ukorera muri Komini Ngaliema yagize ati “Hashize imyaka myinshi tubona ibibazo by’ibura ry’amazi n’amashanyarazi none dutunguwe no kumva ko Guverinoma igiye gusohora amafaranga y’umurengera mu gutegura ibikorwa byo gutahukana ’umubiri’ wa Lumumba. Turahamya ko na we ubwe abimenye atabyishimira.”

Ku rundi ruhande mu Ishyaka ‘Orange Democratic Movement’, M. Mengane Prince, yavuze ko kuba leta yakubaka kaminuza igezweho yakwitirirwa Lumumba cyangwa ishuri ryigisha abakiri bato indangagaciro zaranze uyu mugabo byagira agaciro kuruta gutwika ayo mafaranga atanashyizwe mu bikorwa ibyo gukunda igihugu yaharaniye.

Hashize imyaka 60, Patrice Lumumba afatiwe anicirwa i Katanga n’abapolisi b’Ababiligi batwitse umurambo we bakoresheje acide.

Umuryango we kuva mu 2011 wasabye ko wahabwa abiri mu menyo ye, yabitswe n’umupolisi w’Umubiligi nk’ikimenyetso cy’uwakoze igikorwa gikomeye, uyu akaba yarakoreye muri Congo igihe kinini. Ni mu rubanza barezemo Ababiligi icumi bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Inkuru ya RFI ivuga igikorwa cyo guhererekanya rimwe muri ayo menyo [rifatwa nk’aho ari wo mubiri we wabonetse] giteranyijwe ku wa 23 Kamena hagati y’abategetsi b’u Bubiligi n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo azaba ari muri uwo muhango.

Ku wa 23 Kamena uwo mubiri wa Lumumba uzagezwa kuri gakondo ye ahitwa Onalua aho yavukiye hamwitiriwe, habeho ikiriyo ku bo mu bwoko bwe n’umuryango. Ku wa 25 Kamena uzagezwa mu murwa we wa politiki (Kisangani), bukeye bwaho i Lubumbashi hanyuma ku wa 27 uzagezwe mu Mujyi wa Kinshasa aho rubanda bazamwunamira birangire ku ya 30 habaho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro.

Guverinoma ya Congo Kinshasa igiye gucyura iryinyo rya Lumumba wishwe n'Ababiligi abiri mu menyo ye akaba amaze igihe muri icyo gihugu
Iryinyo rya Lumumba ryafashwe nk'aho ari wo mubiri we wabonetse, rizashyingurwa mu mpera za Kamena uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .