00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 8 $

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri RDC, yagaragaje Senateri Augustin Matata Ponyo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu kibazo cyo gutunganya icyanya cy’ubuhinzi n’inganda cya Bukanga Lonzo mu Ntara ya Bandundu mu bilometero 240 uvuye i Kinshasa.

Iyi raporo igaragaza ko amafaranga arenga 83% yari agenewe uwo mushinga, yatanzwe mu buryo butaziguye kuri konti z’umufatanyabikorwa n’ibigo bimushamikiyeho bibarizwa muri Afurika y’Epfo bimaze imyaka itatu gusa bivutse.

Raporo kandi yerekana uruhare rwa Dr Matata Ponyo mu guhitamo umufatanyabikorwa wo muri Afurika y’Epfo, Africom, aho bivugwa ko yahawe isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dr Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe ashinjwa kandi kunyereza miliyoni 7,9 $ zo kugura imashini.

Raporo ivuga kandi ko uyu muyobozi hari ibihumbi 510.883 by’amadolari yagize uruhare mu kwishyurwa sosiyete yashinze.

Iyi raporo ivuga ko umushinga w’icyo cyanya washowemo miliyoni 285 $ ariko ko miliyoni 205 $ yanyerejwe.

Uretse Matata Ponyo, muri iyi dosiye havugwamo n’amazina y’abandi basenateri, abadepite n’abayobozi bakuru mu zindi nzego nkuru z’igihugu.

Matata Ponyo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho ari mu ruzinduko muri Guinée Conakry yavuze ko agiye guhita ataha akajya guhangana n’ubutabera bwagizwe igikoresho na politike.

Matata Ponyo w’imyaka 57 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku ya 18 Mata 2012 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2016.

Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni umunani z’amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .