Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku bantu bahungiye mu birindiro bya MONUSCO mu Mujyi wa Goma.
Yavuze ko nubwo umutwe wa M23 usaba ko aba bantu bakoherezwa bagasubira mu byabo ariko batazagamburuzwa n’igitutu cy’uyu mutwe.
Ati “Hatitawe ku gitutu gishyirwaho na M23 kugira ngo abo bantu bayishyikirizwe, MONUSCO yiyemeje gukomeza kubacungira umutekano.”
Radio Okapi yatangaje ko MONUSCO igerageza gufasha abantu bayihungiyeho badafite intwaro kugira ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza hisunzwe amategeko mpuzamahanga.
Keita ariko yavuze ko ubu bidahagaze neza kubera umubare munini w’abantu bahungiye mu kigo cyabo bagomba gucungirwa umutekano.
Yanasabye ko habaho uburyo bwihuse imiryango mpuzamahanga ibishyigikiye izi mpunzi zikimurirwa ahantu hari umutekano wizewe.
U Rwanda rwigeze kugaragariza Loni ko ingabo ziri mu butumwa bwayo muri RDC zateshutse ku butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR no kurinda abasivile ahubwo zifatanya n’ihuriro rya FARDC ku rugamba.
Kuva mu mpera za Mutarama 2025, Umujyi wa Goma wafatwa na M23 abahatuye bavuze ko hatekanye ku buryo benshi banasubiye mu byabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!