Mu Ugushyingo 2022 nibwo umuryango wa Albert Kunyuku watangaje ko yitabye Imana azize izabukuru. Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 6 Mutarama 2023.
Uyu musaza ni umwe mu bantu 25000 bari bagize igisirikare cya Congo Mbiligi ndetse baje no gutanga umusanzu wo kurwana ku ruhande rw’u Bubiligi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Ubwo uyu musaza yuzuzaga imyaka 100 yavuze ko mu by’ukuri kurwana intambara y’Isi ya Kabiri bitari amahitamo ye ko “ahubwo bari bameze nk’abacakara kuko u Bubiligi aribwo bwabashoye muri iyi ntambara nabo bemera kuyirwana kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite.”
Albert Kunyuku yamenyekanye cyane ubwo hasohokaga filime yitwa "L’Ombre des oubliés" yagarukaga ku mateka ye n’ubuzima yabayeho.
Uyu musaza kandi yaherukaga gushimirwa n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe muri Kamena 2022 ubwo yagiriraga uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!