Itangazo ry’Abepiskopi gatolika muri RDC ryasohotse ku wa 8 Kanama 2024, risaba impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC kubahiriza agahenge ubusanzwe kagombaga gutangira ku wa 4 Kanama 2024, ariko imirwano ikaba ikomeje.
Nyuma yo kuva mu biganiro i Luanda, tariki 3 Kanama 2024 Guverinoma ya RDC yatangije ubukangurambaga yise ‘Tous pour la Patrie’ buhamagarira abantu bose by’umwihariko urubyiruko guhaguruka bakarwana intambara bahanganyemo na M23.
Icyo gihe umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Général Sylvain Ekenge yatangaje ko ingabo ziteguye guhangana kugeza bageze ku ntsinzi.
CENCO isaba abahanganye kongera kwita ku buzima bw’abagore, abagabo n’abana bahunze intambara, nyamara bakwiye kuba iwabo mu mahoro.
Basabye RDC kubahiriza ibikubiye mu myanzuro ishyiraho agahenge yatangajwe no guharanira gufatanya n’imiryango mpuzamahanga itanga ubutabazi muri iki gihugu kwita ku buzima bw’abaturage.
Radio Okapi yanditse ko aba Bepiskopi bashima ko hari intambwe zagiye ziterwa mu biganiro byagiye bihuza RDC n’u Rwanda, nyamara benshi banenga ko mu masezerano yose Guverninoma ya RDC yasinye nta na rimwe yigeze yubahiriza ibiyakubiyemo, ahubwo yahitaga ikora ikinyuranyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!