00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Kiliziya Gatolika yasabye abapadiri bafite abana gusezera bakajya kubitaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2022 saa 05:57
Yasuwe :

Inama y’abepiskopi gatolika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENCO) yasabye abihayimana babyaye abana birengagije isezerano bafite, gusezera bakajya kubarera.

Ni inyandiko yasohowe n’iri huriro yabonywe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Muri iyo nyandiko, abasenyeri bagira bati "Turasaba umupadiri wese (...) ufite umwana kujya kumwitaho mu buryo burambuye, agasaba nyirubutungane kumusezerera mu nshingano za gisaseridoti."

Ni icyemezo cyafashwe ku ruhande rumwe hashigiwe ku burenganzira n’inshingano z’ababyeyi ku muryango wabo n’ukudahura ko kuba umukuru w’umuryango kandi uri padiri muri Kiliziya Gatolika ku rundi ruhande.

CENCO ivuga ko mu gihe umupadiri yaramuka yinangiye ntasabe gusezererwa mu cyubahiro mu nshingano, umuyobozi we muri diyosezi asaba ubuyobozi bwa Vatican kumufatira igihano gikaze kurusha ibindi zo kumwirukana mu bihayimana.

Ni inyandiko ya paji 19 yashyizweho umukono n’abashumba ba diyosezi gatolika zo muri RDC uko ari 47.

Iyo nyandiko ivuga ko igamije gushyira umucyo ku bibazo by’abana bavuka ku bapadiri, usanga "bafatwa nk’imbuto z’icyaha".

CENCO yakomeje iti "Dufite ishingano zo kwemera ko abantu bavutse muri ubu buryo bariho kandi bakomeje kubabarira mu guceceka kw’abandi."

Ni inyandiko igiye hanze mu gihe Kiliziya Gatolika muri RDC iri mu myiteguro yo kwakira Papa Francis, uzasura icyo gihugu hagati ya tariki 2-5 Nyakanga 2022.

Kiliziya Gatolika muri RDC ifite abakirisitu bangana na 40% by’abaturage bose.

Kiliziya Gatolika muri RDC iritegura kwakira Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .