Ururimi rw’Igiswahili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruvugwa n’abo mu Ntara za Katanga, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo na Maniema.
Aba biganjemo abo mu Banyamulenge, Abatutsi n’Abahima basanzwe bahohoterwa, bakicwa ndetse benshi muri bo ubu babaye impunzi.
Itangazo ryasohowe na CENCO ku wa 22 Gashyantare rigaragaza ko i Kinshasa no mu bindi bice bya RDC bari guhiga no guheza abavuga Igiswahili, bakagaragaza impungenge z’uko bashobora gutangira kugirirwa nabi.
Riti “CENCO ihangayikishijwe n’abapasiteri n’abandi bayobozi mu madini bari gukoresha urubuga rw’amadini yabo n’igihe cy’inyigisho bagakwirakwiza imvugo zibiba urwango, ivangura n’ubugizi bwa nabi ku Banye-Congo babaziza aho bakomoka, ururimi bavuga cyangwa uburyo bw’imivugire.”
CENCO ihamya ko iri vangura rishobora kuvamo ubwicanyi bushingiye ku moko muri RDC.
Ibi biri kuvugwa mu gihe ibice by’Uburasirazuba bwa RDC bigaragaramo abavuga Igiswahili benshi byigaruriwe na M23, ugamije kurwana ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa bigirwamo uruhare na Leta ya RDC.
Abepiskopi Gatolika basabye Guverinoma ya RDC kurindira umutekano abaturage bose, no gukora ku buryo ubumwe buganza mu moko n’amatsinda yose agize abenegihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!