00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Kiliziya Gatolika yamaganye ivangura no guhezwa bikorerwa abavuga Igiswahili i Kinshasa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 February 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yatangaje ko yamaganye ivangura n’ihezwa riri gukorerwa abavuga ururimi rw’Igiswahili mu bikorwa bitandukanye bikorerwa i Kinshasa, igaragaza ko bishobora kubyara ubwicanyi.

Ururimi rw’Igiswahili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruvugwa n’abo mu Ntara za Katanga, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo na Maniema.

Aba biganjemo abo mu Banyamulenge, Abatutsi n’Abahima basanzwe bahohoterwa, bakicwa ndetse benshi muri bo ubu babaye impunzi.

Itangazo ryasohowe na CENCO ku wa 22 Gashyantare rigaragaza ko i Kinshasa no mu bindi bice bya RDC bari guhiga no guheza abavuga Igiswahili, bakagaragaza impungenge z’uko bashobora gutangira kugirirwa nabi.

Riti “CENCO ihangayikishijwe n’abapasiteri n’abandi bayobozi mu madini bari gukoresha urubuga rw’amadini yabo n’igihe cy’inyigisho bagakwirakwiza imvugo zibiba urwango, ivangura n’ubugizi bwa nabi ku Banye-Congo babaziza aho bakomoka, ururimi bavuga cyangwa uburyo bw’imivugire.”

CENCO ihamya ko iri vangura rishobora kuvamo ubwicanyi bushingiye ku moko muri RDC.

Ibi biri kuvugwa mu gihe ibice by’Uburasirazuba bwa RDC bigaragaramo abavuga Igiswahili benshi byigaruriwe na M23, ugamije kurwana ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa bigirwamo uruhare na Leta ya RDC.

Abepiskopi Gatolika basabye Guverinoma ya RDC kurindira umutekano abaturage bose, no gukora ku buryo ubumwe buganza mu moko n’amatsinda yose agize abenegihugu.

Abepiskopi Gatolika baburiye RDC ko hatagize igikorwa abavuga Igiswahili bashobora kwibasirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .