Ishyirahamwe ry’abarimu bigisha kuri iyo kaminuza (APUKIN), ryatangaje ko abenshi muri abo barimu bazize icyorezo cya Coronavirus.
Mu kiganiro Perezida wa APUKIN, Mathieu Bokona yagiranye na Radio Okapi, yavuze ko bahangayikishije bikomeye n’izo mpfu, by’umwihariko iza coronavirus ishobora no kubatwara abandi barezi.
Yagize ati “Dufite abarimu bageze ku 1100, hari undi mubare w’abandi benshi barwaye. Mu mezi umunani ashize, abagera kuri 40 bamaze gupfa. Twizeye ko Guverinoma iragira icyo ikora bigahagarara kuko nibikomeza gutya, biraba bibi cyane.”
Bokona yavuze ko ikibabaje ari uko abarimu barwaye, harimo benshi batari kwitabwaho uko bikwiriye.
Ihuriro ry’abarimu ba UNIKIN kandi rivuga ko ikiri gutuma ubuzima bwabo burushaho kuba bubi, ari uko n’amafaranga babonaga yagabanyutse cyane.
Mu gihe RDC ari kimwe mu bihugu byo mu karere byibasiwe cyane na Coronavirus, Kaminuza ya Kinshasa ivuga ko abarimu bayo bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’iyo ndwara mu gihe yaba ibagezeho kuko benshi bafite imyaka isaga 50.
Abantu basaga ibihumbi 13 nibo bamaze kwandura Coronavirus muri RDC mu gihe abo yahitanye ari 337.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!