Kugaruka kwa Kabila muri Politiki ya RDC ntibikiri mu mvugo gusa ahubwo ni ukuri nk’uko byatangajwe Claude Nyamugabo, Minisitiri w’Ibidukikije ubwo yari mu ruzinduko mu gace ka Katanga na Lualaba mu cyumweru gishize.
Nyamugabo yahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ni umwe mu bantu bakomeye mu ishyaka PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie) ribarizwamo Kabila.
Ku wa 15 Nzeri, Joseph Kabila nibwo yagaragaye mu ruhame bwa mbere mu bikorwa bya politiki kuva yava ku butegetsi. Icyo gihe yari yambaye umwambaro ugaragaza ko ari umusenateri, nyuma y’iteka ryamugize umusenateri w’ibihe byose nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu.
Yakiranywe urugwiro n’abagize inteko, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba hamwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jeanine Mabunda; abantu babiri bakomeye mu ishyaka rye bari batumiwe mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’Inteko ya Sena. Nta jambo yavuze, ariko yagaragaye yifotozanya n’abandi basenateri bari bamushagaye.
Nta bantu bari bazi ko Kabila aza kwitabira imirimo ya Sena, kuko ari umuntu uzwiho kugira ibanga. Jeune Afrique yatangaje ko abantu bake aribo bamenye ko agiye kugera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kandi nabwo babimenye habura umwanya muto ngo ahagere.
Uku kugaragara mu nteko kwe, kwaravuzwe cyane uwo munsi kurusha igikorwa kindi cyari cyitabiriwe na Perezida Félix Tshisekedi hamwe na Denis Sassou Nguesso cyo gusezera kuri Germaine Djembo wo mu muryango wa Nguesso, witabye Imana.
Kabila yagaragaye mu nteko nyuma y’umunsi umwe Néhémie Mwilanya Wilondja, umuhuzabikorwa wa FCC, impuzamashyaka ibarizwamo PPRD ya Kabila, abwiye bamwe mu badepite n’abasenateri ba hafi ba Kabila ibyavuye mu biganiro bye n’impuzamashyaka Cach (Cap pour le changement) ibarizwamo Félix Tshisekedi.
Ku nshuro ya mbere, Mwilanya yavuze ibyavuye mu biganiro byahuje Thisekedi na Kabila, byanzuye ko FCC ariyo izafata ubutegetsi mu 2023.
Kuri Kabila, kwitabira imirimo y’inteko bwari uburyo bwo kongera kwigaragaza ku ruhando rwa politiki, kugira ngo yerekane ubushobozi bwe nk’uko bisobanurwa n’umwarimu muri Kaminuza y’i Kinshasa, Martin Ziakwau Lembisa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!