Ikigo SIPRI (Stockholm International Peace Research Institute) gikora ubushakashatsi ku mahoro, cyagaragaje ko mu 2023 ingengo y’imari y’igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC, yongerewe ku gipimo cya 105%, ugereranyije no mu 2022.
SIPRI yasobanuye ko amafaranga yashowe mu gisirikare cya RDC mu 2023 yageze kuri miliyoni 794 z’amadolari. Mu mwaka wabanje, ingengo y’imari yakoreshejwe yari munsi ya 50% by’aya.
Icyemezo cyo gushora aya mafaranga menshi muri FARDC cyajyanye n’urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri; irimo M23, ADF ikomoka muri Uganda na RED Tabara y’Abarundi.
Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo gushora mu gisirikare miliyari 3,5 z’amadolari ya Amerika kuva mu 2022 kugeza mu 2025, mu rwego rwo kukivugurura kugira ngo kibashe gutsinda ibibangamiye umutekano w’igihugu.
Hagamijwe gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi gahunda, RDC yaguze intwaro nyinshi muri Afurika y’Epfo zirimo imodoka 25 za Maatla, imodoka 20 zo mu bwoko bwa Mbombe 4, kandi ngo iteganya kugura indege z’intambara n’izikora ubutasi zitwa Mwari zikorwa n’uruganda Paramount.
Mu 2023, Leta ya RDC yaguze mu Bushinwa indege zitagira abapilote zigaba ibitero za CH-4, imodoka 30 za Calidus MCAV-20 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kajugujugu ya OH-58 na UH-1H zavuye muri Amerika n’izindi ntwaro ntoya yaguze mu bihugu bitandukanye.
Muri rusange, amafaranga ibihugu bya Afurika byashoye mu gisirikare mu 2023 ni miliyari 51,6 z’amadolari. Ugereranyije no mu 2022, ubwiyongere bwageze kuri 22%.
Sudani y’Epfo yashoye miliyari 1,1 z’amadolari mu gisirikare cyayo, yari ku bwiyongere bwa 78% ugereranyije no mu mwaka wabanje. Algeria yo yashoye miliyari 18,3 nyuma yo kongerwaho 76%.
Mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara hashowe miliyari 23,1 z’amadolari nyuma yo kongerwa 8,9% mu ngengo y’imari ugereranyije no mu mwaka wabanje.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!