Iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2022, bukeye bwaho ku wa Mbere, Islamic State ibinyujije mu kinyamakuru cyayo, Aamaq news yavuze ko ariyo yateze igisasu muri uru rusengero ndetse iragituritsa.
Uyu mutwe wakomeje uvuga ko uzakomeza guhangana na Leta ya Congo mu gihe cyose ingabo zayo zigihanganye n’imitwe igendera ku mahame ya Islam.
Nubwo Leta ya Congo ivuga ko iki gitero cyaguyemo abantu 14 kigakomeretsa abandi 63, Islamic state yo ivuga ko cyahitanye abantu 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!