00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ishyaka rya Kabund ryarahiye ko ritazemera ko Tshisekedi atorerwa indi manda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Ihuriro rya politiki riharanira impinduka, Alliance pour le changement, ryatangaje ko rifata Perezida Félix Tshisekedi nk’umunyagitugu, ku buryo rizamwitambika mu 2023 ntatorerwe manda ya kabiri.

Iri shyaka riyoborwa na Jean-Marc Kabund ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo ryiteguye gukora ibishoboka ku buryo nta majwi Tshisekedi azabona.

Byatangajwe na Maître Fal Mamba - umwe mu bayobozi baryo - mu rugendo rwateguwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama rwo gusaba ko Kabund arekurwa, nk’uko urubuga 7sur7 CD rwabitangaje.

Yagize ati "Twahuye n’ingorane zo gufungwa binyuranyije n’amategeko. Icyo tubwira Tshisekedi ni uko hamwe n’ubwo buryo bw’imikorere, tutazamwemerera manda ya kabiri. Icyo agomba kumenya ni uko turi hafi gutangiza ubukangurambaga bw’amajwi 0 mu 2023 kuri Tshisekedi."

"Amenye ko tuzahurira mu nzira ye. Uyu munsi Tshisekedi agomba gufatwa nk’umunyagitugu muto muri iki gihugu. Ibyo Kabila yakoraga mu gihe cye ni wo murage Tshisekedi yahawe."

Iri shyaka ryatangaje ko ryatunguwe n’uburyo babangamiwe n’abashinzwe umutekano muri uru rugendo, nyamara guverineri w’umujyi yari yabimenyeshejwe.

Ryananenze ubutegetsi bwa Tshidekedi bwafunze benshi mu barwanashyaka baryo.

Jean-Marc Kabund wahoze ari Visi Perezida w’umutwe w’abadepite, n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi, UDPS.

Ubushinjacyaha bwiyemeje kumukurikirana mu nkiko nyuma y’amagambo yakomeje gukoresha yibasira Perezida Felix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.

Muri Nyakanga Kabund yashinze ishyaka rye, anatangaza yeruye ko ari ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubwo yari amaze kwegura ku buyobozi bw’inteko no mu ishyaka UDPS, Kabund w’imyaka 41 yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budashoboye.

Yagize ati "Byarangiye, nta kintu na kimwe cyo kwitega kuri Perezida Tshisekedi na UDPS, barananiwe. Ubutegetsi buriho ntabwo bushoboye. Ndasaba abaturage kwishyira hamwe ngo birukane Félix Tshisekedi ku butegetsi."

Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi, ahita ajyanwa muri gereza ikomeye ya Makala. Ubwo yitabaga Umushinjacyaha Mukuru i Kinshasa, yashinjwe ibyaha birimo kubahuka umukuru w’igihugu.

Jean-Marc Kabund yahoze ari Visi Perezida w’umutwe w’abadepite n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi UDPS
Abo mu ishyaka rya Kabund bakoze urugendo rwo gusaba ko afungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .