Ibikorwa byo gusura ibi byiza nyaburanga bibangamirwa n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’imbaraga nke zishyirwa mu kubyamamaza, kuko abanyamahanga benshi batekereza ko nta gice cy’iki gihugu gitekanye.
Ubwoba bw’abanyamahanga batekereza gusura RDC bushingira ku matangazo yasohowe kenshi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga za Pariki, ICCN, ubwo cyatabarizaga abazirinda bicwaga umusubirizo n’imitwe y’inyeshyamba.
Igikuba cyaracitse muri Gashyantare 2021 ubwo Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC, Luca Attanasio, yicwaga n’inyeshyamba zaturutse muri Pariki ya Virunga byaketswe ko ari FDLR. Icyo gihe yishwe ubwo yari muri imwe mu modoka zavaga i Goma zerekeza muri teritwari ya Rutshuru.
Umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC wazambye kurushaho mu myaka itatu ishize ubwo ingabo z’iki gihugu zatangiraga guhangana n’Umutwe wa M23. Byatumye abarenga 2.441.338 bahunga kugeza muri Kanama 2024.
Guverinoma ya RDC yabonye ko nubwo iki kibazo gihari, iri kwiga uburyo yakwamamaza ubukerarugendo bwayo. Ikipe ya AC Milan iri mu makipe y’ubukombe ku mugabane w’u Burayi ni yo yahisemo.
Ikinyamakuru The Financial Times cyatangaje ko umwe mu bakorera mu Biro bya Perezida Félix Tshisekedi yakibwiye ko Guverinoma ya RDC ishaka kugirana na AC Milan amasezerano y’imyaka itatu yo kwamamaza ‘Visit Congo’.
Ku kiguzi cya miliyoni nyinshi z’amadolari, iyi kipe izasabwa kujya itambutsa interuro ‘Visit Congo’ mu birahuri byamamaza biri muri Stade ya San Siro no kuyandika ku myambaro y’abakinnyi bayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!