RDC irashinjwa gukingira ikibaba abashoramari bo muri Koreya ya Ruguru yirengagije ibihano bya Loni

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Kanama 2020 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’abanya-Amerika gicukumbura, The Sentry; yagaragaje ko hari abaturage babiri ba Koreya ya Ruguru bafashijwe kubona amasoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuranyije n’amategeko.

Koreya ya Ruguru iri mu bihano mpuzamahanga birimo kudakorana ubucuruzi n’ibindi bihugu by’amahanga ku bintu bimwe na bimwe. Ni ibihano icyo gihugu cyagiye gifatirwa kubera kugerageza no gukora ibisasu kirimbuzi.

Iyi raporo The Sentry yamuritse ku wa Gatatu w’iki cyumweru, igaragaza ko ba rwiyemezamirimo babiri bo muri Koreya ya Ruguru aribo Pak Hwa Song na Hwang Kil Su babinyujije muri sosiyete yabo ya Aconde Congo bahawe amasoko muri Congo, babasha no gufunguza konti muri Afriland First Bank, yanyuzwagaho amadolari.

Abo bagabo ngo bagiye bahabwa amasoko atandukanye arimo n’ayo kubaka ibibumbano by’abantu bakomeye muri RDC.

Umuyobozi wa The Sentry, George Clooney yavuze ko ishoramari nk’iri ritemewe n’amategeko muri RDC rishobora guhungabanya umutekano mpuzamahanga.

Ati ”Mutatekereza ko mu isegonda rimwe ruswa n’ishoramari rinyuranyije n’amategeko mu gihugu nka RDC, ritabangamira umutekano mpuzamahanga. Iyo amabanki atubahirije amahame n’ubuyobozi bukirengagiza, hakurikiraho ubwiyongere bw’ibyaha byateguwe ndetse n’iterabwoba.“

Ku ruhande rwa Afriland First Bank, umuvugizi wa yo yahakanye ibigaragara muri iyi raporo; avuga ko nta kuri kubirimo.

Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Joseph Kabila ubwo yahanganaga na Félix Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2018; niwe ugaragazwa muri iyi raporo nk’inkiraro aba bayobozi bambukiyeho bashakira inzira muri iki gihugu.

Raporo igaragaza ko Shadary yigeze no gusura umwe mu mishinga y’aba bayobozi ba Koreya. Kugeza ubu Emmanuel Shadary ntacyo aratangaza kuri iyi raporo.

Koreya ya Ruguru n’abayobozi bayo bakunze gufatirwa ibihano kenshi bazira gucura ibitwaro bya kirimbuzi. Ubu leta zunze ubumwe za Amerika na Loni bafatiye ibihano aba bayobozi n’igihugu birimo kugikumira ku isoko mpuzamahanga ry’ibicuruzwa n’iry’ishoramari; keretse gusa ibicuruzwa by’ibanze.

Ikibumbano cya Laurent Desire Kabila cyubatswe n'abanyakoreya muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .