RDC: Irahira ry’abasenateri ryasubitswe, amatora ya ba guverineri yimurirwa igihe kitazwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Inama yahuje inzego zitandukanye z’ubutegetsi kuri uyu wa Mbere, yafatiwemo imyanzuro itatu ikomeye irimo gusubika irahira ry’abasenateri batowe, kwimurira mu gihe kitazwi amatora ya ba guverineri b’intara no gufungura iperereza ku birego bya ruswa byavuzwe mu matora.

Iyo myanzuro yafatiwe mu nama yakoranyijwe nyuma y’imyigaragambo ikomeye yateguwe n’abarwanashyaka ba Perezida Félix Tshisekedi, bibumbiye mu ishyaka UDPS, bamagana ibyavuye mu matora y’abasenateri.

Hemeranyijwe ko Ubushinjacyaha bufungura iperereza ku birego bya ruswa inugwanugwa muri ayo matora maze ababigizemo uruhare bagafatirwa ibihano, irahira ry’abasenateri batowe rikaba ryigijweyo n’amatora ya ba guverineri yagombaga kuba mu mpera za Werurwe arimurwa, nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Imyigaragambyo yavutse nyuma y’uko amajwi y’ibyavuye mu matora y’abasenateri yari amaze gutangazwa mu mpera z’icyumweru gishize, ibyayavuyemo bikagaragaza ko ihuriro ry’amashyaka riyobowe na Joseph Kabila ryabonye ubwiganze n’abasenateri 80 mu gihe ihuriro rya Tshisekedi, Cap pour le changement (CACH) ryabonye imyanya itatu gusa.

Ibyo bikiyongeraho ko no mu matora y’abadepite yabaye mu mpera z’umwaka ushize, mu myanya 485 igize umutwe w’abadepite, FCC yihariye imyanya 342 mu gihe uruhande rwa Tshisekedi rufite 50 gusa.

Byatumye abarwanashyaka ba UDPS barya karungu batangiza imyigaragambyo, bibaza ububasha perezida wabo azagira mu gihe inzego zakamwunganiye ziyoborwa n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza