RDC: Iperereza kuri ruswa ivugwa mu matora y’abasenateri ryamaganwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyaka FCC iyobowe na Joseph Kabila ntivuga rumwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma yo guhagarika kurahiza Abasenateri n’amatora ya ba guverineri kubera ruswa yavuzwe mu matora yabo.

Aya matora FCC yagizemo imyanya 84 muri 100 yahatanirwaga naho ihuriro rya Tshisekedi, Cap pour le changement (CACH) ribona imyanya itatu gusa. Bikiyongeraho ko no mu matora y’abadepite, mu myanya 485, FCC yihariye imyanya 342 mu gihe uruhande rwa Tshisekedi rufite 50 gusa..

Amatora y’abasenateri ntiyavuzweho rumwe kuko hari abagiye bakuramo kandidatire zabo bavuga ko harimo ruswa n’ibikorwa byo kwiba amajwi.

Mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye kuri uyu wa mbere, Perezida Tshisekedi yatangaje ko kurahiza abasenateri byari biteganyijwe ku wa 30 Werurwe n’amatora y’aba guverineri bihagaritswe, asaba iperereza ryimbitse kuri iyo ruswa.

Inshuti za Tshisekedi zabwiye Jeune Afrique ko umwanzuro ugamije guca imikorere idahwitse irimo na ruswa imaze gukwira muri Politiki ya Congo, kugira ngo umuntu ahabwe umwanya yagaragaje ubushobozi.

Gusa uyu mwanzuro wamaganywe n’abagize FCC, bavuga ko unyuranye n’Itegeko Nshinga ry’igihugu.

FCC yavuze ko Komisiyo y’amatora ariyo ifite uburenganzi n’inshingano zo gutegura amatora, kumenyekanisha no kwanga ibyayavuyemo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Congo, Félix Kabange Numbi yanditse kuri Twitter ko ‘Abasenateri bagomba gushyirwa mu myanya n’abaguverineri bagatorwa’. Ati “Ndasaba FCC kwitegura yubahirije ingengabihe y’amatora.”

Undi muyobozi muri FCC yavuze ko “Perezida Tshisekedi niyirengagiza amasezerano tuzahitamo gutandukana aho kwishyira hamwe kandi ni we uzabihomberamo.”

Ubwo yarahiriraga kuyobora Congo, Perezida yavuze ko azarandura ruswa n’umuco wo kudahana mu rwego rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa amategeko.

Perezida Tshisekedi yahagaritse irahira ry'abasenateri kubera ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza