Mu bice bitandukanye ikilo cy’inyama z’inka kigura ibihumbi 20 by’Amafaranga yo muri RDC, ni ukuvuga 9941 Frw. Mu gace ka Mambasa, mu Ntara ya Ituri ibiciro by’inyama byazamutseho 11%.
Umuyobozi w’abacuruza inyama muri Mambasa, Baguma Kasa, yavuze ko icyatumye inyama zihenda ari urugendo runini bakora bazigezayo n’imisoro y’umurengera bacibwa mu mihanda.
Yavuze ko muri Bunia ikilo cy’inyama kigura amafaranga ya RDC ibihumbi 17, mu gihe amatungo anyura muri Haut-Uélé akagera Mambasa, na Kisangani.
Ati “Urugendo ni rurerure. Twe ubundi twari twashyizeho igiciro cy’ibihumbi 25 FC [12.426 Frw] ariko inzego zishinzwe ubukungu zirabyanga, ni bwo twashyizeho ibihumbi 20 FC. Ikibazo gikomeye ni umuhanda. Uretse imisoro isanzwe izwi, twishyura amafaranga menshi mu nzira.”
Muri iki gihe aborozi benshi bororeraga muri Ituri bimuriye amatungo yabo mu Ntara ya Haut-Uélé

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!