Abaturage bagumye mu ngo zabo batangaje ko abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Ishasha bigarurira Nyakakoma mu mirwano yamaze iminota iri munsi ya 30.
Radio Okapi yatangaje ko M23 yari ihanganye n’ingabo nke za FARDC zirwanira mu mazi n’abarwanyi b’imitwe imwe yo muri ako gace nka Maï-Maï bari aho muri Nyakakoma.
Nyakakoma izwi cyane ku burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Édouard igenzurwa n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri RDC, binyuze mu buyobozi bwa Bwisha. Ni kamwe mu duce duke twari dusigaye muri Teritwari ya Rutshuru tutarigarurirwa n’uyu mutwe.
Aka gace gafashwe nyuma y’imirwano yongeye kubura kuva tariki 2 Kanama 2024, inyeshyamba za M23 zigafata ibice bya Nkwenda-Kiseguru ,Nyamilima na Ishasha.
Iyi mirwano ikomeje mu gihe RDC yari yemereye i Luanda ko igiye gushyira intwaro hasi, ariko mbere gato y’uko tariki ya 4 Kanama igera ngo iyi gahunda yubahirizwe guverinoma ya RDC yatangaje ko ingabo zayo ziteguye birenze uko byigeze kubaho guhangana na M23 no kuyitsinda, mu gihe M23 na yo yasohoye itangazo igaragaza ko ayo masezerano atayireba kuko na mbere igihe hagiye hafatwa ibyemezo Leta ya Congo itabyubahirizaga.
Gufata agace ka Nyakakoma biha M23 amahirwe yo kugenzura ibice by’amajyepfo n’uburasirazuba bw’ikiyaga cya Édouard ndetse ingabo zayo zikaba zanakoresha inzira y’amazi zerekeza mu Majyaruguru no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!