00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Indege yaburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 September 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari indege nto yari irimo abantu batatu n’imizigo yaburiwe irengero.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi ndege yabuze kuwa Gatandatu. Ni nyuma y’uko byari biteganyijwe ko igomba kugwa ku Kibuga cy’Indege kiri mu gace ka Kasese mu Ntara ya Maniema.

Ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.

Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu kuwa Gatandatu mu gitondo. Nyuma ibijyanye n’itumanaho byaje guhagarara, abayirimo ntibabasha gukomeza kuvugana n’abari ku kibuga cy’indege.

Iyi ndege yabuze nyuma y'amasaha make ihagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .