RDC: Impanuka ikomeye yahitanye abasaga 25

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 21 Werurwe 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ababarirwa muri 25 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri kilometero eshanu uvuye mu mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 19 Werurwe 2021.

News 24 yatangaje ko iyo mpanuka yatewe n’ikamyo nini itwara imizigo yacitse feri iri muri uwo muhanda ufatwa nk’umwe mu icibwamo n’ibinyabiziga byinshi, maze igonga izindi modoka eshatu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Timothee Mwissa Kiense, yabwiye AFP ko mu zagonzwe harimo ebyiri zitwara abagenzi.

Yagize ati “Imodoka nini itwara imizigo yagonze izindi modoka eshatu kubera umuvuduko mwinshi yagenderagaho uturutse kuri feri zayo zitakoraga. Izagonzwe harimo ebyiri zitwara abagenzi.”

Uwo muyobozi yavuze ko “impanuka ikiba 25 bahise bahasiga ubuzima” naho 17 bakomeretse bajyanwa ku bitaro.

Umuhanda wabereyemo impanuka usanzwe ari wo ukoreshwa cyane mu buhahirane bwa Goma na Rutshuru, ndetse n’imijyi ya Butembo na Beni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .