RDC: Imfungwa zirimo Vital Kamerhe zishobora kurekurwa hagabanywa ubucucike muri gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC yategetse ko imfungwa mu magereza zigabanywa, izishobora kurekurwa by’agateganyo zikarekurwa.

Abaminisitiri bavuze ko mu gihe icyorezo cya coronavirus cyaba kigeze muri gereza byagorana kugihashya by’umwihariko muri gereza irimo ubucucike nka Makala ari nayo Vital Kamerhe ushinzwe ibiro bya Perezida afungiyemo.

Hemejwe ku mu mfungwa zishobora kurekurwa ari izo bigaragara ko zirekuwe nta kibazo byateza nka Vital Kamerhe, abashinjwa ibyaha byoroshye, no kuba zarekurwa bakaziha amabwiriza yo gukurikiza nk’uko Radio okapi yabitangaje.

Vital Kamerhe yatawe muri yombi mu minsi ishize ashinjwa uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga yari agenewe ibikorwa remezo mu minsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Minisiteri y’ingabo nayo yahise itegekwa kubahiriza ibyo byemezo muri gereza za gisirikare.

Inama y’abaminisitiri kandi yavuze ko Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko akababarira zimwe mu mfungwa hagamije kugabanya ubucucike.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’iminsi mike muri gereza ya gisirikare ya N’dolo hagaragaye abarwayi ba coronavirus basaga ijana, bikaba byarateye impungnge ku buzima bw’imfunga muri Congo muri ibi bihe by’icyorezo.

Vital Kamerhe ni umwe mu mfungwa zishobora kurekurwa hagabanywa ubucucike muri gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .