00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC ikomeje kwamaganwa ku kugurisha impushya zo gucukura peteroli na gaz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 July 2022 saa 02:53
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherutse gufata icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara uburenganzira ku birombe 27 bya peteroli na bitatu bya gaz.

Inzego zishinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima zikomeje kubyamagana zivuga ko ibirombe icyenda bya peteroli biri mu byanya bikomye birimo n’amashyamba.

Minisitiri ushinzwe Ibikomoka kuri Peteroli muri RDC, Didier Budimbu, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nyakanga kugeza kuri uyu wa Gatanu, ari bwo batangira kugurisha ubwo burenganzira.

Ati “Kugurisha ibi birombe byose bizazana miliyari hafi 2000 z’amadolari. Bigendanye n’ikibazo cy’ubukungu cyatewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, RDC ishobora kwishimira uyu mushinga wa peteroli.”

Muri ibyo birombe 27, bitatu biherereye mu Kibaya cy’Umugezi wa Congo, ibindi icyenda biri mu gice cy’Uburengerazuba bw’igihugu, mu gihe ibindi 15 biherereye mu Burasirazuba hafi y’Ibiyaga bya Albert na Tanganyika. Ibirombe bya gaz ni ibiherereye mu Kiyaga cya Kivu.

Abarengera ibidukikije bavuga ko bishobora guteza akaga ibinyabuzima birimo ingagi zidakunze kuboneka. Batanga urugero rw’ibirombe byo mu Kibaya cya Cuvette bifite jigatoni 30 z’umwuka uhumanye.

Umuryango Greenpeace uvuga ko bizagira ingaruka ku miryango yegereye ibyo birombe, urusobe rw’ibinyabuzima n’imihindagurikire y’ikirere.

Gucukura peteroli na gaz muri ibi birombe bishobora guteza umwuka uhumanye ungana na toni miliyari 5.8, ni ukuvuga hejuru ya 14% by’umwuka uhumanye wabonetse ku Isi yose mu 2021.

Ku ruhande rwa guverinoma, ubuyobozi buvuga ko bwemeye gutanga ibi birombe nyuma y’inyigo yakozwe ku bidukikije bugasanga nta kibazo bizateza.

Abarengera ibidukikije basanga gucukura peteroli na gaz muri RDC bizateza akaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .