RDC: Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryatakaje imyanya 23 mu Nteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Ihuriro Lamuka ribumbiye hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryambuwe imyanya 23 mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC.

Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC, nyuma y’isuzuma ryakurikiye impagarara zashibutse mu matora y’abadepite n’ay’abasenateri yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018.

Amashyaka menshi yagizweho ingaruka kuko nka Mouvement pour la libération du Congo (MLC) ya Jean-Pierre Bemba wabaye Visi Perezida wa RDC yatakaje imyanya umunani y’abadepite mu Nteko; “Ensemble pour le changement” ya Moïse Katumbi yamburwa imyanya ibiri y’abasenateri.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ritanga Ubufasha mu by’Amategeko muri RDC (ACAJ), Georges Kapiamba, yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko ‘kinyuranyije n’amategeko’.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika muri RDC yabaye mu Ukuboza 2018, Martin Fayulu wiyamamaje ku itike ya Lamuka yatsinzwe na Félix Tshisekedi nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri icyo gihugu.

Fayulu ntiyemera ko yatsinzwe ndetse avuga ko muri RDC ubutegetsi [bwa Tshisekedi] buriho butemewe n’amategeko nubwo Kiliziya Gatolika n’imiryango mpuzamahanga byamwemeje nka Perezida wa RDC muri manda y’imyaka itanu.

Lamuka yongeye guhura n’akaga nyuma y’umwuka mubi waturutse ku magambo yatangajwe na Moïse Katumbi Chapwe ubwo yagarukaga muri RDC nyuma y’imyaka itatu ari mu buhungiro, atarashimishije abagize iri huriro.

Uyu muherwe w’imyaka 54 wagizwe umuhuzabikorwa wa Lamuka igizwe n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta yihuje ngo agarure impinduka muri RDC, yavuze ko intego ari ugukorana n’ubuyobozi bwa Tshisekedi no kugaragaza ibitagenda neza.

Umwe mu bavugizi ba Martin Fayulu, Steve Kivwata, yavuze ko ibyatangajwe na Katumbi binyuranyije n’amahame bashyizeho ndetse ko bidashoboka kuba Lamuka yakorana na Leta iriho yirengagije ibyabaye mu matora yashyizeho Tshisekedi.

Ingoro y'Inteko Ishinga amategeko ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza