Muyaya yasobanuye ko kubasubiza muri ubu buzima bizanyura muri gahunda ireba abarwanyi bose bo mu mitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo izwi nka P-DDRCS.
Yagize ati “Turi mu nzira igana ku mahoro arambye kandi P-DDRCS ni ikintu cy’ingenzi kizadufasha guca imitwe yitwaje intwaro yose. Na M23 izafatwa muri ubwo buryo. Ni na byo imyanzuro ya Luanda isaba.”
Muyaya yasobanuye ko mu biganiro byabereye i Luanda, hafashwe umwanzuro w’uko M23 igomba guhagarika imirwano, kujya mu nkambi yabugenewe, nyuma abarwanyi bayo bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibyavugiwe muri iyi nama biragoye kubyemeza cyane ko nta tangazo rigaragaza imyanzuro yayo ryasohotse.
M23 kuva yubura imirwano mu mpera za 2021 yagaragaje ko yagiranye na Perezida Félix Tshisekedi amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC mu buryo burambye.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu 2022 yasobanuye ko Perezida Tshisekedi yari yaremeye kwinjiza abarwanyi b’uyu mutwe mu gisirikare cy’igihugu, agaragaza ko bababajwe no kuba uyu Mukuru w’Igihugu yarisubiyeho.
Ubuyobozi bwa M23 busaba kenshi Perezida Tshisekedi kuganira na bwo mu buryo butaziguye kuri aya masezerano impande zombi zagiranye, ariko we ntabikozwa, kuko ngo ntiyaganira n’umutwe yita uw’iterabwoba.
Mu bibazo M23 igaragaza harimo ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ndetse bamwe bakemeza ko ibibakorerwa bisa na Jenoside, kandi byose bigakorwa Leta ya Congo irebera.
Ku rundi ruhande, kwemeza ko abarwanyi ba M23 bazasubira mu buzima bwa gisivile ni ukwemera ko ari abenegihugu, hakibazwa impamvu Leta ya Congo ikunze kubatwerera ibindi bihugu, aho kwicarana nabo ngo baganire ku bibazo bihangayikishije igihugu cyabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!