Umwuka mubi, amagambo y’urwango n’imyigaragambyo bikomeje kuba byinshi muri RDC, nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za leta FARDC, bagashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe wamaze kwigarurira umujyi wa Bunagana.
Nyuma y’uko Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe avuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n’u Rwanda, mugenzi we Dr Sekimonyo, yavuze ko RDC igomba kugaba intambara y’ubukungu ku Rwanda.
Dr Sekimonyo yihanukiriye avuga ko "u Rwanda na RDC bafitanye ubufatanye mu bukungu kandi ari rwo rubwungukiramo, bityo rudashobora kubaho rudafite RDC ariko yo ishobora kubaho itarufite".
Aha ni ho yahereye avuga ko RDC igomba gushyiraho itegeko ribuza buri muturage wayo ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi cyanditse muri icyo gihugu, gukorana ubucuruzi n’Abanyarwanda.
Ati "Ntabwo dukeneye kujya mu ntambara ya gisirikare n’u Rwanda ahubwo dukeneye iy’ubukungu kandi yagira ingaruka cyane".
U Rwanda na RDC bafitanye umupaka uri mu yibaho urujya n’uruza rwinshi ku Isi, uhuza Rubavu na Goma. Mbere ya Covid-19 wanyuragaho abagera ku bihumbi 70 ku munsi bakora ubucuruzi butandukanye.
Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Goma ku wa 26 Kamena 2021, impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro birimo guteza imbere ishoramari. Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi.
Hari kandi amasezerano yasinywe azagena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.
Muri rusange, byitezwe ko aya masezerano azongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, busanzwe buhagaze neza kuko nko mu 2019, u Rwanda rwohereje muri Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$.
Ni nacyo gihugu cya mbere cyakiriye umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga uwo mwaka, byanganaga na 32% by’ibyoherejwe mu mahanga byose.
Uyu musaruro waragabanutse mu 2020 ugera kuri miliyoni 88.6$ bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ariko nabwo Congo yaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakiriye umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mwuka mubi ushobora gusubiza inyuma intwambwe zose zari zimaze guterwa mu buhahirane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!