RDC igiye gusinya amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gusinyana amasezerano y’amahoro n’umutwe wa Force de résistance patriotique de l’Ituri (FRPI) wari umaze imyaka isaga 20 uteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Uyu mutwe ni umwe mu yagize uruhare mu mvururu zabaye muri Ituri hagati ya 1999 na 2003 , zigasiga zihitanye ibihumbi by’abaturage.

Umwe mu bayobozi ba Congo yabwiye BBC ko uwo mutwe wabasabye ko mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro, abahoze ari abarwanyi bawo bahabwa imbabazi ntibazakurikiranwe mu butabera.

Abasaga igihumbi muri abo barwanyi bashyizwe mu nkambi aho bategereje ko amasezerano asinywa, bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Minisitiri w’umutekano wa Congo yavuze ko yizeye ko ayo masezerano arabera urugero indi mitwe y’inyeshyamba, nayo ikayoboka inzira y’amahoro.

Mu 2014 , uwari umuyobozi wa FRPI , ko Banaloki Matata bakunze kwita Cobra Matata yishyize mu maboko y’ingabo za RDC ziri Ituri.

Inyeshyamba za FRPI zemeye gushyira intwaro hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza