RDC igiye gukingira Ebola abacuruzi 60 000 bambukiranya umupaka mu Rwanda na Uganda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 Kanama 2019 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igiye gutangiza igikorwa cyo gukingira Ebola abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka basaga ibihumbi 60 bo mu Burasirazuba bwayo, babukorera mu Rwanda na Uganda, mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Kuva umwaka ushize Ebola yongeye kwibasira RDC kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 1900.

U Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo yo kutajya mu bice bashobora kwanduriramo Ebola kuva mu kwezi gushize bitangajwe ko Mujyi wa Goma hari abo yagaragayeho bamwe ikabica.

Iyi ndwara yanatumye ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Congo rugabanyuka.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri RDC, Dr Jean Jacques Muyembe, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko hari umugambi wo gukingira abantu 60,000 bambuka bajya mu Rwanda.

BBC yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko hari inkingo zisaga ibihumbi 100 yatumije zizifashishwa mu gikorwa gisa n’icyo cyo gukingira abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Amataliki iki gikorwa cyo gukingira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kizatangirira ntabwo aratangazwa ariko Dr Muyembe yavuze ko nyuma yo kubakingira igikorwa nk’icyo kizakomereza mu duce tuvugwamo icyo cyorezo.

Urukingo rwa Ebola, ruri mu igerageza, rushyigikiwe n’inzobere mu by’ubuzima batandukanye harimo n’ab’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS.

Uru rukingo rukorwa n’uruganda Johnson and Johnson, rutandukanye n’urundi rukorwa n’ikigo Merck, rutangwa inshuro imwe rwakoreshwaga muri Congo mu mwaka ushize.

Abakora ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Congo bavuga ko hari impungenge ku rukingo rwa Johnson and Johnson rutangwa inshuro ebyiri mu minsi 50 kugira ngo rukore kuko bishobora kuba imbogamizi mu burasirazuba bwa Congo, aho abantu bagenda cyane kandi amakuru y’ibihuha yihuta.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zigamije gukumira ko iki cyorezo cyagera mu gihugu zirimo gushyiraho ikigo gishinzwe kwita ku baramuka bagaragayeho Ebola n’utundi duce 23 twateguwe mu bitaro 15 mu gihugu, aho bateguye kuba bashyira abarwayi ba Ebola baramutse babonetse.

Hari kandi umwitozo w’uburyo abaganga n’abandi bantu bakwitwara mu kwita ku muntu wagaragaza ibimenyetso bya Ebola wagiye utangwa hirya no hino mu gihugu, gusobanurira abantu ibimenyetso byayo, uko bayirinda n’ibindi.

Mu bimenyetso bihita bigaragara ku uyirwaye ni uguhinda umuriro, gucika intege, kubabara mu ngingo, kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi 2 kugeza kuri 21 nyuma y’ubwandu.

RDC igiye gukingira Ebola abacuruzi 60 000 bambukiranya umupaka mu Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza